N° 4 (2014) Kinyarwanda - Carmel in Burundi and Rwadna

Go to content

Main menu:

N° 4 (2014) Kinyarwanda

Scapular Conf. > S.C. Formation

Mu maboko ya Mariya



Kwitoza gusenga  hamwe na  Mutagatifu Tereza wa Yezu


IRIBURIRO

Bavandimwe, Imana yaturemye kubera umugambi w’urukundo yari idufitiye kuva kera na kare. Yashyize mu mutima wa muntu inyota yo guhora yerekeza roho ye ku Muremyi we, kubera ko ari muri we gusa ashobora kuruhukira no kubona  ibyishimo. Ni cyo Mutagatifu Augustini avuga ati: “Nyagasani uri Rudasumwa, ukwiye gusingizwa iteka ryose, waturemeye kubana nawe, umutima wacu ntuzatuza bibaho utaratura muri wowe”.  Iyo nyota ni yo imutera gushakashaka Nyagasani ngo arusheho gusabana na we. Ibi ngibi akabigeraho mu isengesho aho agerageza kwerekeza roho ye ku Muremyi we. Ni cyo Mutagatifu Tereza wa Yezu (bita kandi Tereza wa Avila) atwigisha kandi adutoza uko dushobora kwinjira mu muhyikirano n’Imana.
Icyo Mutagatifu Tereza yigisha, ni ugusanga Imana ituye mu mutima wacu, tukayemerera ubucuti bukomeye idushakaho, Yo itubwira ngo: “Sinkibita abagaragu muri inshuti zanjye”    ( Yh 15,14-17). Kumenya ko turi inshuti z’Imana  byakagombye kudukanguramo icyifuzo cyo kuyibanira  nk’uko ibishaka (Z63,2) bikadutera urukumbuzi rwo kuganira na Yo nk’uko yaganiraga na Musa wari warayibonyeho ubutoni, tukanezezwa n’uko Imana ituzi mu izina ryacu (Iym 33,10; Yh10,3). Urukumbuzi rwo guhorana n’umukunzi Yezu, rugahora ari nk’igicaniro kidasinzira, ahubwo umunsi ku wundi, rukaba nk’ikibatsi kigurumana mu mutima; isengesho ni nk’imyase ishyidika umuriro w’urukundo (Za7).
Ubwo bucuti n’Imana si ubw’umunsi umwe, ni ubw’ igihe cyose kuko isengesho rishingiye ku rukundo,  ku buryo  gusenga bisendera imibereho ya buri munsi, n’imibereho igahinduka isengesho.  Niyo mpamvu Tereza natwe adusubiriramo ibyo yabwiye Abakarumerita agira ati:“Abo ngiye kuganira nabo ni abatangiye kuba abagaragu b’urukundo, ndibwira ko  muri bo koko, nta kindi mwaba cyo igihe mwafashe icyemezo ndakuka cyo  gukurikira uwadukunze byahebuje, tugendera mu nzira y’isengesho ry’umutima usabanye n’Imana” (Koleta Mariya Deo Gratias, Tereza w'Avila Umutoza w'isengesho, Easy print Ltd, Kampala, Uganda, August 2013, pp 109-110)

1. Gusabana n'Imana ni cyo muntu yaremewe!

Kuba inshuti y’Imana ni umuhamagaro w’ikiremwa muntu. Muri Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika batubwira ko mu gihe Imana yaremye muntu mu ishusho ryayo, yasharaze mu mutima we icyifuzo cyo kurangamira Iyamuhanze. Imana ihora ireshya  Muntu ngo yibone mu Yamuremye,  bityo Imukungahaze  igisagirane  cy’amahirwe nyakuri, umuntu yifuza kugeraho ( Gatigisimu ya Kiliziya Gatorika n° 27-30; n° 1699- 1701-1705). Ni kuri ubwo buryo umuhamagaro w'ikiremwa muntu  ari ukugira ngo cyunge ubumwe n'Imana  Rurema udukunda, ishaka gusabana n'abo yaremye.  Urwo rukundo rumeze nk'urw'umusore ureshya umugeni, rutuma  umuntu ahugukira kuramya no gusenga Umuremyi mu bwisanzure bakunga ubumwe; uko kunga ubumwe ni ko guha agaciro ikiremwa-muntu kidashobora kubaho kitari kumwe na Rurema wamugize umukunzi we kuko, imibereho ya muntu ishingiye ku Mana yamugabiye ineza yaguranwa amagara (Za 62,4).

2. Uburyo bwo gusenga
2.1.Gusenga uvuga

Gusenga uvuga ni bwo buryo buzwi kandi bumenyerewe na benshi. Ubwo buryo tubusanga muri liturujiya cyangwa se mu masengesho abakristu bakoresha igihe cyose. Icy’ingenzi ni uko igihe dusenga twatuye amagambo bituruka ku mutima. Ni byo  Mutagatifu Tereza yigishije abo bari kumwe ati: “Mumenye ko isengesho ry’umutima ritagizwe n’uko umuntu abumbye cyangwa abumbuye umunwa. Igihe nsenga natura amagambo, umutima wanjye wose ugomba kuba werekeye ku Mana nganiriza. Niba ari Yo ntekereza kuruta amagambo mvuga, ubwo mba nkomatanyirije hamwe isengesho ry’umutima n’iryo mvuga natura amagambo. Ariko kunyemeza ko igihe uvuga Dawe uri mu ijuru umutima wasaye mu by’isi aba asenga, jye si ko mbibona! Aho kujya impaka ndicecekera…”
Mutagatifu Tereza wa Yezu akomeza ati: “Ntibikavugwe ko gusenga twatuye amagambo by’ akamenyero gusa, umutima wacu uri kure y’Imana, byaba ari ugusenga, ibyo si jye wabisobanura mbihariye abahanga b’inzobere muri Tewolojiya. Icyo jyewe tsindagira ni uko tutaterera agati mu ryinyo twibeshya ko bihagije... Birumvikana ko igihe mvuga “Indangakwemera” ari ngombwa ko nsobanukirwa n’uwo nemera, ni na ko bigomba kumera igihe mvuga "Dawe uri mu ijuru"; byaba kwerekana urukundo igihe nibutse uwo nita 'Dawe-Mubyeyi'  uwo ariwe, n'Umwigisha watwigishije gusenga tumuhamagara Data . Nyagasani Mana yanjye, ntuzatume abashaka gushyikirana nawe basukiranya amagambo, umutima uri kure ye, ngo ubwo ni ugusenga" (Tereza w’Avila Umutoza w’isengesho, p 118).  Ibisobanuro bya Tereza byumvisha ko gusenga uvuga cyane na byo bituma dusabana n’Imana. Icya ngombwa ni umutima wacu uyerekeyeho, n’ubwenge bwacu bwumva neza icyo tuvuga.

2.2.Gusenga bucece

Tereza  amaze gusobanura uburyo bwo gusenga mu magambo yumvikana, yigishije gusenga bucece mu mutima utuje imbere mu muntu. Hari inzira ebyiri nyabagendwa cyangwa uburyo bubiri bugeza ku isengesho ry’umutuzo Mutagatifu Tereza adutoza:
Abashobora gusenga  bazirikana
Abadashobora kuzirikana kuko batabizi cyangwa bitaborohera.

Abashobora gusenga  bazirikana

Inzira yo kuzirikana igendwa n’abo ubwenge bwatojwe gutekereza ku buryo ijambo bashobora kuribyaza icyo rihatse cyose. Iyo basenga bakunze kuva ku ngingo bajya ku yindi cyangwa ku gitekerezo bajya ku kindi, kugira ngo ubwenge bugicengere. Ibyo bituma uzirikana yisuzuma kugira ngo ibyo yumvise abihuze n’ubuzima bwe. Ubwo buryo bugamije kwikanguramo gukunda Imana kurushaho, gutakamba no gufata ingamba  zo kugarukira Imana; umutima ugafata icyemezo kidakuka cyo gutera imbere mu bubaniramana.
Ku bizirikanwaho, Tereza wa Avila  abiduhamo urugero agira ati: «  ko byakumvikana, umuntu azirikanye ku Bubabare bwa Yezu nk’igihe bamuboheye ku nkingi, bityo ubwenge bugashakisha impamvu zose zakumvisha ububabare bukaze, ishavu rikomeye Kristu yagize imbere y’ako gashinyaguro… ubwo buryo bwo gusenga ni bwo tugomba gutangiriraho, tugakomerezaho kandi tukanaburangirizaho. Iyo nzira ni ingenzi, iraboneye, kandi ni yo kwizerwa, kuzageza ubwo Nyagasani ubwe ashatse kutuzamura akadushyitsa mu bindi bintu by’indegakamere»   (Tereza w’Avila Umutoza w’isengesho, p120).

Imbuto zera mu kuzirikana n’inzitizi zibamo
a. Imbuto zera mu kuzirikana

Abazirikana batitaye ku by’isi n’ibyayo biyoyoka vuba, bagatekereza ku bubabare bukomeye Umukiza wacu yagize n’uko tumuhemukira cyangwa se ku byiza aha abamukunda, babona muri ibyo byose ibibafasha gutsinda uburangare mu masengesho no kureka ibyaha bashoboraga kugwamo. Tereza agira ati: “Iryo sengesho ni ryiza rwose, ndetse ni iryo gushimwa…Ariko uko kuzirikana gushobora kwigumira mu buhanga bwo gucengera amagambo no kuyatekerezaho, nta bwo ari byo sengesho ndengakamere riturutse mu mutima, ahubwo ni intangiriro yaryo, kuko gusenga ni ukuganira n’Imana si ukwivugisha cyangwa gutekereza ibyerekeye ku Mana” (Tereza w’Avila Umutoza w’isengesho, p121)

b. Inzitizi zo kuzirikana

Umubyeyi Tereza yungamo ati: "Tutarebye neza, gutekereza cyane bishobora kutubera inzitizi mu isengesho ndengakamere; twabigereranya no gutinda mu rwambariro ntugere mu nzu y'ubukwe. Bishobora na none guha urwaho ubwoba butwihishemo butuma dutinya guhangana n'ukwemera kwambaye ukuri cyangwa gucuze  umwijima ku bigaragarira umubiri gusa, kuko Imana tuganira ni Roho nsa, ntiboneka, ntifatika, ni ukwemera konyine kudufasha kuyiguma imbere. Ni yo mpamvu igihe ubwenge butangiye kwegeranya neza amagambo mu mvugo nziza inoze, umuntu aba yibwira ko hari icyo yakoze cyangwa yagezeho” (Livre de la Vie(Igitabo cy’ubuzima) 11).
Tereza yibutsa abasoma inyandiko ze ko yageze kuri ya soko y’amazi atanga ubugingo; byumvisha ko avuga  ibyo azi. Ni yo mpamvu adatinya kutugereranyiriza isengesho ryo kuzirikana n’imisusire y’amazi mu buryo abantu bashobora kumva vuba: «   Kuzirikana ni’amazi atobamye, atemba mu gihe cy’ibihu cyangwa  cy’umwijima. Naho uburyo bwo gusenga ndengakamere ni nk’amazi arongorotse atemba mu kirahure maze hagashokeramo imirasire y’izuba (Livre de la Vie(Igitabo cy’ubuzima) 27). Abisobanura, agira ati: «Igihe dutekereza ku by’isi tuzirikana ku byiza byayo bihita vuba, dushobora kugwa mu mutego tutabizi tugafatwa nawo, cyane cyane iyo harimo ibidushimisha. Bivuga ko igihe twibwira ko twirinda isayo tuyinyereramo, tugashiduka twashayemo…  Tugomba kuba maso kugira ngotutagwa mu ruzi turwita ikiziba» ( Chemin de perfection(Inzira y’ubutungane) 21). Icyadufasha ni ukwitandukanya n’ibitekerezo bituruka ku cyo tuzirikanaho, kuko, bishobora kuba byinshi kandi bigafata imbaraga zose z’ubwenge. Twibuke ko gusenga atari ugutekereza cyane cyangwa kwivuga imbere y’Imana, ahubwo ni ukuvugana na Yo, ari byo twise kuganira n’Imana. Tereza akomeza kutwibutsa ko gusenga neza atari ukuvuga amagambo menshi, ahubwo ko ari ugukunda cyane; aha ngaha kubera ko isengesho rishingiye ku rukundo ruri hagati y’umuntu na Nyagasani.


Abadashobora kuzirikana

Nk’uko twabibonye haruguru, urugendo rugana ku isoko y’isengesho ndengakamere, rurimo uburyo bubiri. Ubwa mbere ni ubw’abashobora kuzirikana. Hari ibyiza byabwo, n’ibyo tugomba kwitondera. Tereza akomeza gutoza inzira abadashobora kuzirikana. Abisobanura ahereye ku byo yabayemo  we ubwe agira ati:«  ntiyampaye ingabire yo kuzirikana nsesengura ibyo nsoma: mu gihe nsenga mpereye ku byanditswe. Kwishushanyiriza mu bitekerezo Ubumuntu bw’umwami wacu byo bindi kure. Mu myaka myinshi, nababazwaga no kudashobora guhama hamwe ku ngingo iyi n’iyi igihe nasengaga mu mutima. Byambereye  ikigeragezo kibabaje kuko, iyo ubushake budafite icyo buhugiyeho ni nk’aho utari kumwe n’uwo ukunda  mu kanya ko gusenga. Umutima ntacyo  uba wishingikirijeho, uba uri mu gihirahiro… Icyo gihe ugutekereza gusa n’ihene yaciye ikiziriko yiruka hose cyangwa akanyugunyugu gakubita hirya no hino. Ni urugamba rukomeye kugira ngo umutima utanyanyagira (Livre de la Vie(Igitabo cy’ubuzima) 4).
Izo ngorane Tereza yagize yaba azihuje n’abandi? Uwo Mubyeyi hari benshi mu basenga bamubikije amabanga yabo, bahuye n’izo ngorane zo kunanirwa kuzirikana igihe basenga. Abikomozaho agira ati: «  Hari abantu b’ubwenge budahama hamwe … jye nabimazemo imyaka cumi n’ine  ntashobora kuzirikana, kereka nifashishije igitabo. Hari n’abandi batabishobora na gato. Icyo bagerageza ni ugusenga bavuga, ni byo bibafasha. Hari n’abize b’ubwenge buhagije badashobora guhama hamwe ku ngingo iyi n’iyi igihe basenga. Bahora bahangayitse, bashaka gushyitsa igitekerezo cyabo ku Mana, bakagwa mu ndoto, cyangwa mu kwishinja ibyaha no gushidikanya. Abandi iyo basenga bavuga cyane baba barangaye, umutima watorongeye ( Chemin de perfection (Inzira y’ubutungane) 19).


Impamvu zo kunanirwa kuzirikana

Impamvu ni nyinshi. Bishobora guturuka ku miterere ya kamere y’umuntuufite ubwenge bujarajara ntibuhame hamwe nk’uko Tereza amaze gusobanura. « Hari n’igihe umuntu aba atameze neza mu mubiri we cyangwa se iyo kamere nayo idakomeye cyane, mu mutwe hafite uburwayi n’ubundi bumuga  bwababuza kwisuganya muri bo,  kabone n’aho bagerageza uko bashoboye (Chemin de perfection (Inzira y’ubutungane) 26). Uretse izo mpamvu za kamere  cyangwa z'uburwayi bw'umubiri, hari no kutamenya amategeko y'isengesho ry'umutima. Twabonye urugero haruguru  ku bazirikana ubwenge butaruhuka, bakibwira ko kwitsa ari nko gutakaza igihe. Na none ku badashoboye kuzirikana,  ntibamenya niba urukundo bafitiye Imana rwiyongera. Ikindi, ni igihe umuntu aba ari mu cyaha amazemo iminsi cyangwa ari mu kintu  yiziritseho kitari mu nzira z'Imana, aba adashaka kurekura. Birashoboka na none kutagira ukwicisha bugufi cyangwa gushaka  gukoresha ingufu ngo umuntu agere ku isengesho ry'umutima ku bwe. Hari n'ubwo bishobora guturuka ku Mana, ishaka gucisha umutima mu isukuriro. Ibyo byose byatuma umuntu yiheba kuko adashobora kuzirikana.Ibyo bisaba kudacika intege.

Inzira isaba kwihangana ariko y’ubusamo

Iyo nzira irimo ibigeragezo ariko inyungu ziragaraga kuko ikugeza vuba kuri rya sengesho ry’uburangamiramana. Icyakora bisaba kwihangana no kudacogora (Livre de la Vie (Igitabo cy’ubuzima) 4). «kuzirikana n’ubwenge bwabo, iyo bashinguye berekeza kuri ya soko iganisha mu burangamiramana barihuta, kuko bagendera mu rukundo»   (Livre de la Vie(Igitabo cy’ubuzima) 9). Hagomba ubudacogora ku badashobora kwishingikiriza akabando ko kuzirikana. Ariko bakeneye no gufashwa. Tereza wanyuze iyo nzira arayizi.Abanyarwanda bagira bati:«Ijoro ribara uwariraye», Tereza yiyemeje gusobanura no gutanga inama agira ati:«Kuzageza umunsi Roho Mutagatifu ari we ubwe uzatuyobora inzira igeza ku mazi atanga ubugingo… Ntacyo bimaze kubabara no guhangayikacyane cyane iyo bigaragara ko impamvu ziva ku mubiri wacu cyangwa kamere y’ibyumviroAbo bagomba kwihangana kuzageza ubwo Imana ibaha icyo bakora kandi ikabaha n’urumuri” (Livre de la Vie(Igitabo cy’ubuzima)  7,38;11-15).
Inama za Tereza zirumvikana, yibutsa ingamba umuntu agomba gufata. Izo ngamba ni izi zikurikirana: Kudacogora bizashyigikirwa no kubyifuza cyane, bigeretseho kubyiyemeza bidasubirwaho no guhorana inyota y’isengesho ry’uburangamiramana Tereza yise «Amazi atanga ubugingo». Umubyeyi Tereza yibutsa ko kwiramiza ayo mazi, ari ubutumire bwaYezu uduhamagara aranguruye nk’uko twabibonye haruguru (Yh7). Tereza yaraduherekeje, atwereka inzira igera ku isoko, hasigaye kuyigenda twitwaje umugambi wo kudacika intege. Turebe  ibice by’ingenzi by’ urugendo rwo gusenga uko Umubyeyi abitoza ababyifuza.

Umwanzuro

Gusenga amagambo yumvikana cyangwa bucece mu mutima Tereza abibonamo  isengesho rijyana ku busabanirama. Uburyo bwombi arabwemera ariko akatugira inama yo gukoresha ubwa kabiri. Mu nyandiko ze iyo avuga isengesho  ryinjiza mu burangamiramana akenshi aba ashaka kuvuga isengesho rya bucece, umutima n’ubwenge  byatwawe mu Mana. Na none mu nyigisho ze agaragaza ko  no gusenga uvuga na byo bigeza kuri ya soko y’amazi atanga ubugingo Yezu atubwira.  Ahamya ko “Nk’igihe tuvuga Dawe uri mu ijuru cyangwa irindi sengesho, Nyagasani aratuzamura akatugeza ku isengesho ry’uburangamiramana bwuzuye. Yerekana ko Imana yumva uyerekejeho umutima” (Chemin de perfection (Inzira y'Ubutungane) 25- 28).
Iryo sengesho rigamije kuduteza imbere  mu rukundo rw’igisagirane Yezu adufitiye. Twizera rwose ko iyo dusenga tuba tutari twenyine. Mu isengesho Imana ihafite uruhare rukomeye; ntakubyibagirwa na rimwe! Yezu araduhamagara ngo dutere imbere kuzageza aje kuri ya saha yagennye ubwo tunzinjira mu mushyikirano n’Imana kandi tukayirangamira imbonankubone. Tereza abishimangira agira ati: “ Iryo sengesho ni yo mazi atanga ubugingo twifuza. Imana ntiba  icecetse, n’ubwo tutayumva!...Ishyikirana n’umutima wacu igihe umutima uyerekeyeho uyiramya cyangwa uyisenga” (Chemin de perfection( Inzira y’Ubutungane) 22,4).)
Bavandimwe, urugendo m ishuri ry’isengesho ni rurerure, tuzakomeza gusesengura hamwe tureba n’ibindi byiciro biza nyuma yo kuzirikina.


Back to content | Back to main menu