N° 2 (2013) Kinyarwanda - Carmel in Burundi and Rwadna

Go to content

Main menu:

N° 2 (2013) Kinyarwanda

Scapular Conf. > S.C. Formation

AMATEKA YA ELIYA

                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                          


Intangiriro                        

Kuvuga amateka y’umuntu nka Eliya ntibyoroshye kuko yinjira mu mateka atunguranye kandi ikindi gitangaje nta muntu umenya irengero rye. Uko Yezu azamuka ajya mu ijuru intumwa ze zimureba ni ko na Eliya yazamutse mu igare ry’umuriro  Elisha amureba. Nta handi rero twakura inkuru y’ubuzima bwe atari muri Bibiliya. Akaba ari yo mpamvu dushaka kureba uko yabayeho tugendeye ku Ijambo ry’Imana. Tukabikora mu bice bitandukanye
-Eliya, umuhanuzi
-Eliya, umusabaniramana
-Eliya n’umuryango wa Karumeli
-Ibyo  umuntu yakwigira kuri Eliya

Eliya umuhanuzi

Inkuru ya Eliya umuhanuzi tuyisanga mu gitabo cya mbere cy’abami kuva ku mutwe wa cumi na karindwi kugera ku wa cumi n’icyenda. Eliya ni Umutishibi wo mu baturage b’i Gilihadi. Bibiliya nta kindi itubwira ku mwirondoro we usanzwe, ntituzi niba yari afite abavandimwe, niba yari yubatse, icyo yaba yarakoraga. Gusa tubona ko ari umuntu utumwa n’Uhoraho kuri Akabu, kumenyesha amapfa yari agiye gutera mu gihugu cya Isaraheli: “Ndahiye Uhoraho, Imana ya Israheli nkorera, ko nta rume cyangwa imvura bizagwa muri iyi myaka, keretse jye mbitegetse” (1Bami 17,1). Eliya ni umuntu w’Imana. Arayumvira na yo ikamurinda. Ayo mapfa agiye gutera ntabwo we azamugeraho. Imana ntishobora kumuturerana kuko ari yo  akorera. Reka twumve uko Imana ibimugaragariza: “ Va hano, ugende werekeza iy’iburasirazuba, maze wihishe ku nkombe y’umugezi wa Keriti uri mu burasirazuba bwa Yorudani. Uzanywe amazi y’uwo mugezi kandi nategetse ibikona kuzajya bikugemurira ibyo kurya” (1Bami 17,3-4). Imana ntishobora gutererana umugaragu wayo igihe ayikorera atiziganya. Icyo aba asabwa ni ukumvira, ukutiganyira; mbese ukwitanga wese atizigamye. Ibyo ni byo Eliya yakoze maze Uhoraho yuzuza isezerano rye : “ Aragenda, agenza uko Uhoraho yategetse; ajya kuba ku nkombe y’umugezi wa Keriti wari mu burasirazuba bwa Yorudani. Ibikona byamuzaniraga umugati n’inyama mu gitondo na nimugoroba, akajya anywa amazi y’uwo mugezi”(1Bami 17,5-6).
Ntibyahagarariye aho kuko hashize iminsi mike wa mugezi warakamye ari bwo Uhoraho yongeye gutunga umugaragu we anyuze ku mupfakazi w’umukene utari ufite na busa usibye agafu ku rushyi kari mu kebo n’utuvuta twari mu keso. Eliya ntiyashidikanyije yumviye Uhoraho aramwizera, ubundi Uhoraho na we amugaragariza ububasha bwe, atubura ibitashobokaga gutuburwa ku bw’amaso y’abantu. Igitangaza cya mbere Imana igaragaza inyuze kuri Eliya ni cyo gutubura.
Umuhanuzi ni umuntu uvuga mu mwanya w’Imana, avuga ibyo Imana imuhaye kuvuga. Ni byo tubona mu muhamagaro cyangwa se mu gutorwa kw’abandi bahanuzi bazaza nyuma: “ Nuko numva ijwi rya Nyagasani rigira riti ‘Mbese ndatuma nde? Ni nde twakohereza?”(Iz 6,8). Aho tubibona neza ni ku muhanuzi Yeremiya: “ Uhoraho yambwiye iri jambo, agira ati ‘Ntarakuremera mu nda ya nyoko, nari nkuzi; nakwitoreye utaravuka, nkugira umuhanuzi w’amahanga.”Ubwo nanjye ndatakamba nti ‘Rwose Nyagasani Mana, sinashobora kuvuga, dore ndacyari muto!’ Nuko Uhoraho arambwira ati ‘Wivuga ngo ndacyari muto, kuko aho nkohereza hose uzajyayo, kandi n’ibyo ngutuma byose, ukazabivuga. Ntugire umuntu utinya, humura turi kumwe, ndagutabara. Uwo ni Uhoraho ubivuze” (Yer 1,4-8).
Ngibyo rero ibiranga umuhanuzi. Nta washidikanya kwita Eliya umuhanuzi, intumwa y’Imana. Eliya yerekana ko ari umuhanuzi igihe agaragariza imbaga nyamwinshi ko atandukanye n’abandi bahanuzi b’ikigirwamana Behali ku musozi wa Karumeli. Eliya ahamya ko ari we muhanuzi wenyine w’Uhoraho usigaye naho ab’ikigirwamana Behali bakaba ari magana ane na mirongo itanu. Eliya atandukanye n’abahanuzi ba Behali kuko asenga Imana ikamwumva kandi ikamusubiza mu gihe ab’ikigirwamana Behali badasubizwa.
Ntabwo ashakisha ikimenyetso kubwe ahubwo ni ukugira ngo imbaga imushengereye, imukikije yemere ko Uhoraho ari we Mana: “ Isaha yo gutura igitambo igeze, umuhanuzi Eliya yegera urutambiro, asenga agira ati ‘Uhoraho, Mana ya Abrahamu, na Izaki, na Israheli, erekana ko ari wowe Mana muri Israheli, naho jyewe nkaba umugaragu kandi ko ibyo byose nabikoze nkurikije ijambo ryawe. Ngaho nsubiza kugira ngo iyi mbaga imenye ko wowe Uhoraho uri Imana, kandi ari wowe wigaruriye imitima yabo!’ Ubwo umuriro w’Imana uramanuka, utwika igitambo, inkwi, amabuye n’umukungugu, kandi ukamya amazi yari mu muferege. Abantu bose babibonye bikubita hasi bubamye, baravuga bati ‘Uhoraho ni we Mana! Uhoraho ni we Mana!” (1Bami 18,36-39).
Eliya ni intumwa y’Imana, ntavuga yitumirije ahubwo avuga mu izina ry’Imana. Intumwa igirana umushyikirano n’uwayitumye. Reka dukomeze tureba ukuntu Eliya ashyikirana n’Uhoraho.

2. Eliya, umusabaniramana

Twabonye ibitangaza Imana yagaragaje inyuze ku muhanuzi Eliya. Eliya rero n’ubwo amaze gukora ibitangaza byinshi atangiye ubundi buzima. Ageze aho yumva ko nta cyo agishoboye atangira gucika intege, yibwira ko ntacyo atambukije cyangwa se arushije abamubanjirije ni ko kwisabira gupfa: “ We agenda urugendo rw’umunsi umwe mu butayu. Ahageze yicara mu nsi y’igiti cyari cyonyine. Yisabira gupfa, agira ati ‘Ntacyo ngishoboye. None Uhoraho, akira ubuzima bwanjye kuko ntaruta abasokoruza banjye” (1Bami 19,4). Eliya aciwe intege n’uko imbaga yabonye ibitangaza idahinduka, ikomeza kunangira umutima wayo. Bibiliya Ntagatifu mu bisobanuro byayo igira iti: “ Nyuma y’igitangaza cy’akataraboneka cyari kimaze kubera ku musozi wa Karumeli, Eliya yari yizeye ko umwami hamwe n’imbaga bagarukira Uhoraho, nyuma abonye ko bose nta cyo bahindutseho, ahita acika intege.” Eliya rero atangiye urugendo rurerure, urugendo rwerekeza mu butayu ahatarangwa n’ikintu na kimwe. Urugendo rw’umunsi umwe rurahagije kugira ngo abe arangije gucika intege.
Nk’uko rero twigeze kubibona, Imana ntitererana umugaragu wayo, ni bwo imwoherereje umumalayika wayo kumuzahura, mu gihe yibwiraga ko byose birangiye: “ Nuko aryama mu nsi y’icyo giti cyari cyonyine, arasinzira. Umumalayika araza amukoraho, amubwira ati: ‘Byuka urye!’ Aritegereza, abona ku musego we umugati wavumbitswe mu mabuye ashyushye n’akabindi kamazi, ararya, aranywa, hanyuma arongera araryama.
Umumalayika w’Uhoraho aragaruka, amukoraho maze aramubwira ati: “ byuka urye kuko ugifite urugendo rurerure”(1Bami 19,5-7). Urwo rugendo ruzamara iminsi mirongo ine kugira ngo agere ku musozi wa Horebu aho agomba kubonana n’Uhoraho. Horebu ni irindi zina bitaga umusozi wa Sinayi, Imana yagiranyeho isezerano n’umuryango wayo inyuze kuri Musa. Uko Uhoraho yeretse Musa ko ari kumwe n’umuryango we, niko yongera guhumuriza Eliya amwereka ko bari kumwe mu rugendo, ko atagomba gushidikanya cyangwa se gucika intege. Musa ntiyashoboraga kubona ububengerane bw’Uhoraho; Eliya na we ntashobora kubona Imana imbonankubone: “ Uhoraho arongera ati: ‘Ngwino nkwereke aho uba uhagaze iruhande rwanjye. Ndaguhagarika hejuru y’urutare. Igihe rero ikuzo ryanjye riza guhita, ndagushyira mu bwihugiko bw’urutare, maze ngutwikirize ikiganza cyanjye kugeza ubwo ntambutse” (Iyim 33,21-22). “ Uhoraho aravuga ati ‘Sohoka maze uhagarare ku musozi imbere y’Uhoraho; dore Uhoraho araje”(1Bami 19,11).
Musa na Eliya ni abantu bakomeye Bibiliya itubwira; ndetse babayeho ubuzima bujya gusa n’ubw’Umwana w’Imana. Yezu na we azakunda kujya mu butayu no mu mpinga y’imisozi. Haba mu butayu, haba mu mpinga y’imisozi, aho hose ni ahantu hashushanya aho umuntu ashobora guhurira n’Imana ku buryo burushijeho, hitaruye urusaku rw’iby’isi. Niho tubona ko Yezu amaze kubatizwa yerekeje mu butayu: “ Yezu ava ku nkombe ya Yorudani yuzuye Roho Mutagarifu, maze ajyanwa na Roho Mutagatifu mu butayu”(Lk 4,1). Ni nabo kandi bazagaragara bari kumwe na Yezu, igihe azihindura ukundi ku musozi wa Tabori (Mt 17,3).
Igihe kiragera Uhoraho yerekana ko ari kumwe na Eliya. Hari uburyo bune Uhoraho yakoresheje kugira ngo amugaragarize ko bari kumwe nk’uko tubisoma na none mu gitabo cy’Abami: “ Ako kanya, haza inkubi y’umuyaga usatagura imisozi kandi umenagura amabuye imbere y’Uhoraho ariko Uhoraho ntiyari muri uwo muyaga. Nyuma y’umuyaga haba umutingito w’isi, ariko Uhoraho ntiyari awurimo. Nyuma y’umutingito w’isi haza umuriro, ariko Uhoraho ntiyari awurimo. Noneho nyuma y’umuriro, haza akayaga gahuhera. Eliya akumvise, yipfuka igishura cye mu maso, maze arasohoka ahagarara ku muryango w’ubuvumo” (1Bami 19,11-13). Uyu mwandiko utugaragariza ku buryo bwuzuye umushyikirano wa Eliya n’Uhoraho binyuze mu mutuzo. Ibimenyetso bitatu (inkubi  y’umuyaga, umutingito w’isi, umuriro) ni ibimenyetso bikomeye umuntu wese ashobora kwibwira ko byoherejwe n’Usumba byose. Twavuga ko byashushanyaga ibyaberaga mu mutima wa Eliya wari uhunze Yezabeli naho akayaga gahuhera kagashushanya amahoro y’umutima, mbese umutuzo uranga umuntu wese winjiye mu busabaniramana.
Tereza wa Avila adusobanurira isengesho akoresheje ikigereranyo cy’ubusitani. Iki kigereranyo gishobora kudufasha kubyumva neza. Kugira ngo ubusitani bwuhirwe hashobora kubaho uburyo bune:
-Kuvoma amazi mu iriba hakoreshejwe umugozi n’indobo
-Kuvoma amazi ku mugezi
-Kuyobora amazi mu busitani
-Kugwa kw’imvura
Ubwo buryo bwose uko ari bune buratandukanye kandi ntabwo buvuna kimwe. Eliya amaze kumva akayaga gahuhera yumvise ijwi rimubaza riti: ‘Urakora iki hano?’ Nibwo asubije ashize amanga. Nyuma y’iryo jwi ntabwo azatinya kwongera kwerekeza inzira yari yaturutsemo: “ Nagurumanywemo n’ishyaka ry’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, kuko Abayisraheli banze kwita ku Isezerano ryawe, basenya intambiro zawe kandi bicisha inkota abahanuzi bawe; ni jye jyenyine wasigaye none barangenza ngo banyice”(1Bami 19,14)
3. Eliya n’umuryango wa Karumeli

Kuva mu kinyejana cya mbere, abakuru ba Kiliziya yo mu burasirazuba bakunze gufata Eliya ho umukurambere n’urugero rw’ubuzima bwa giheremiti n’ubwa kimonaki. Abantu bose bashaka kubaho bacecetse kandi bonyine, baba  barabimburiwe na Eliya umuhanuzi. Ni muri urwo rwego tubonamo abahanuzi bose bakurikiye kugera kuri Yohani Batisita tuzi mu Isezerano Rishya. Aho hantu Eliya yatuye ubu hitwa Wadi Ayini es-Siyahi (Wadi’ain es-Siah). Ahagana mu kinjyejana cya cumi na gatatu ni bwo abakristu baturutse iburengerazuba baza gutura kuri Karumeli. Nuko binjira batyo muri urwo ruhererekane rukomoka ku muhanuzi Eliya. Ni bo Nikolasi w’umufaransa yita ‘Ababyeyi bacu’ cyangwa se ‘abatubanjirije’. Aho ni ho hakomoka, mu kinyejana cya cumi na kane, ko umuryango wa Karumeli waba ufite inkomoko mu Isezerano rya Kera, byumvikana ku muhanuzi Eliya. Abakarume akaba ari bo ba nyuma baturuka ku muhanuzi Eliya. Ni muri urwo rwego kandi rero abakarume bafata umuhanuzi Eliya ho urugero mu bijyanye no gusabana n’Imana. Akaba ari we ubarangaza imbere. Naho mu bijyanye n’amategeko uwashinze Karumeli ntabwo azwi.

4. Ibyo umuntu yakwigira  kuri Eliya

Igitabo cya Mwene Siraki kitwereka muri make ibyaranze Eliya. Umwanditsi aramutaka akamusigiriza. Aduha incamake y’ibyo Eliya yakoze:
“ Nyuma hadutse umuhanuzi Eliya, aza ameze nk’umuriro, ijambo rye ritwika nk’ifumba igurumana. Yabaterereje inzara, irabashegesha; kubera ishyaka rye, umubare wabo uragabanuka. Ku bw’ijambo ry’Uhoraho yabujije imvura kugwa, kandi amanura umuriro wo mu kirere incuro eshatu zose. Mbega Eliya, ngo ibitangaza byawe biraguhesha ikuzo! Ni nde wakwiyemera ko ameze nkawe? Wowe wazuye umuntu wapfuye, ukamukura ikuzimu, ku bw’ijambo ry’Umusumbabyose; wowe wagushije abami mu kangaratete, n’abikuza ukabimura mu buryamo bwabo; wowe wumviye kuri Sinayi imiburo y’Uhoraho, kuri Horebu, ukahumvira imigambi ye yo guhana; wowe wasize amavuta abami ngo bamuhorere, n’abahanuzi kugira ngo bagusimbure; wowe wajyanywe mu gicu cy’umuriro, ukagenda mu igare ritwawe n’amafarasi agurumana, wowe wavuzwe mu mihuro yerekeye ibihe bizaza, kugira ngo ucubye uburakari bw’Uhoraho butaragurumana, no kugira ngo ababyeyi biyunge n’abana babo, bityo amazu ya Yakobo agasubirana. Hahirwa abazakubona, kimwe n’abasinziriye mu rukundo, kuko natwe twese tuzabaho nta shiti” (Sir 48,1-11).

Aya magambo atwereka byinshi twamwigiraho ariko ibyo twibandaho ni bibiri:
-ukurangamira Imana
-ukuba intumwa

a) Ukurangamira Imana

Igitabo cy’Ubuhanga kiragira kiti: “ Koko rero, ubuhangange n’uburanga bw’ibyaremwe biducira amarenga atuma turangamira Uwabihanze” (Buh 13,5). Eliya ni umuntu w’Imana. N’ubwo nta kintu na kimwe yanditse ku isengehso, ni urugero rutwigisha gutega amatwi Imana binyuze mu isengesho ry’umutuzo, rya bucece. Mbese aho umuntu yumva ari mu kiganiro hamwe n’uwo yumva ko bakundanye koko, nta mbogamizi zindi zibayeho.
Umuntu rero mu isengesho rye ryo kurangamira no mukuba umurangamiramana, ibiremwa byose rero bishobora kumufasha guhura n’Umuremyi we, akongera gusubirana ya shusho yaremanywe kuko tuzi neza ko yaremwe mu misusire y’Imana (Intg 1,26) ariko kubera icyaha akaba yarivukije ubwo buranga. Eliya atwigisha kandi kuzamuka impinga y’imisozi kugira ngo dushobore guhura n’Imana.
Isengesho ryo kurangamira risaba ko umuntu aba yaratambutse ibimubuza guhura n’Imana, akisohokamo wese, ubundi akarangamira Imana.

b) Ukuba intumwa

Kuba intumwa ni ugusohoza ubutumwa uko babuguhaye ntacyo ugabanyijeho cyangwa se ngo wongereho. Eliya yashohoje ubutumwa bw’Uhoraho nta gutinya abo yoherejweho. Ijambo rye ritwika nk’ifumba igurumana. Intumwa igomba guhora iharanira ko ubwami bw’Imana bwogera hose, guhora ifite ishyaka ryo guharanira izina ry’Imana. Kuba intumwa ni uguhara byose ukizirika kuri Yezu Kristu nta kindi umubangikanyije na we. Kwemera kuba intumwa nta kindi bisobanura atari ukugurisha ibyo utunze byose hanyuma ukegukira wese Yezu Kristu. Gufata umwanzuro cyangwa se umugambi ubutisubiraho.

Umwanzuro

Muri rusange Bibiliya igira icyo itubwira ku mateka ya Eliya, by’umwihariko igitabo cya mbere cy’Abami. Kuba Eliya atavugwaho byinshi bifite ishingiro kuko yaje nk’intumwa y’Uhoraho ahanura kandi akora ibitangaza. Ntabwo yari umwana w’Imana ahubwo yari umugaragu, kandi umugaragu ntaruta Shebuja. Byabereye kandi no kugira ngo hataba urujijo. Tubona ko mu Isezerano Rishya rubanda rumwitiranya na Yezu: “ Bamwe bavuga ko ari Yohani Batisita, abandi ko ari Eliya, abandi ko ari Yeremiya cyangwa umwe mu bandi bahanuzi”(Mt 16,14). Ni yo mpamvu Yohani Batisita we yavugaga ko ari ijwi ry’uvugira mu butayu (Yh 1,23). Icyo tubona kigora muntu mu minsi ya none ni uko atamenya umwanya we, icyo ashinzwe kugira ngo ashobore kurangiza ubutumwa bwe atabangamiye abandi.
Ubuzima bwa Eliya nibutubere urugero kugira ngo natwe turusheho kwamamaza Ingoma y’Imana dushize amanga kandi duhamya ko Kristu yazutse. Amagambo akurikira ya Pawulo Mutagatifu atubere itara ritumurikira ubuziraherezo: “ Nihasingizwe Imana, Yo ifite ububasha bwo kubakomeza bihuje n’Inkuru Nziza nabashyikirije namamaza Yezu Kristu, nkurikije iyobera ryari ryaracecetswe kuva kera kose, ubu rikaba ryahishuriwe abanyamahanga bose, rikagaragarira mu byanditswe by’abahanuzi. Nguko uko Imana Ihoraho yabigennye kugira ngo na bo ibageze ku kwemera bayumvire”(Rom 16,25-26).


Back to content | Back to main menu